Muhanga: ICK igiye gufungura amashami y’uburezi na Philosophie

Mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyehuri 380 barangije mu mashami atanu y’ishuri Gatolika rya Kabgayi (Insititut Catholique de Kabgayi) umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE yavuze ko hari amashami abiri mashya bagiye gutangiza mu gihe cya vuba.

Hari hashize amezi 6 Minisiteri y’Uburezi ihagaritse amashami 3 y’ishuri Gatolika rya Kabgayi. Gusa, mu kwezi kwa Kanama 2017 nibwo iri shuri ryongeye gukomorerwa.

Kuri uyu wa kane, ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku banyeshuri baharangije, Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Chancelier w’iri shuri yavuze ko hari ibyo bakosoye kandi bikaba ngo bibahaye imbaraga zo gufungura andi mashami.

Yagize ati “Dusanganywe amashami atanu, kuri ubu turateganya kongeraho ishami ry’uburezi n’irya Filozofiya (Philosophie).”

Musenyeri yavuze ko impamvu bagiye kuzana aya mashami mashya, ngo ari uko Kiliziya Gatolika ishyira imbere uburezi ndetse na Philosophie.

Balthazar NTIVUGURUZWA, umuyobozi wa ICK avuga ko Dosiye isaba kwemererwa gutangira aya mashami abiri barangije kuyishyikiriza inama nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza.

Ku ruhande rwabo kandi ngo imyiteguro yarangiye igisigaye ni uguhabwa ibaruwa ibemerera gutangira kwigisha uburezi na Philosophie.

Ntivuguruzwa ati “Seminari nkuru ya Kabgayi ifite ishami rya Philosophie ryigamo abasaseridoti gusa, ishami tugiye gufungura rizigamo ubyifuza wese.”

Musenyeri Mbonyintege kandi yasabye abarangije bahawe impamyabumenyi kwita ku bushakashatsi kandi bakajya bibuka ko batagomba gutegereza ko Leta ibaha akazi, ngo bagerageze bihangire imirimo.

Yagize ati “Umurimo niwo ubyara amafaranga, ntabwo amafaranga abyara umurimo, kandi nkunze kubigarukaho buri gihe.”

Musenyeri yibukije aba barangije muri “ICK” ko batagomba gukora gusa ibyo bize, ahubwo ko bakwiye guhanga imirimo ijyanye n’ubwenge bafite.

KANTETERE Christine, umwe mubarangije mu ishami ry’icungamutungo yavuze ko nta baruwa ateganya kwandika isaba akazi. We ngo agiye kugana iy’ubucuruzi ku buryo azabufatanya no kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza.

 

Abanyeshuri 380 bahawe impamyabumenyi uyu munsi bize mu mwaka wa 2014-2016, kugeza ubu ICK ikaba imaze imyaka 15 itangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *