Minisitiri Busingye- abavoka ntabwo bagirwa abanyabyaha kubera kunganira abakekwaho ibyaha

Mu muhango wo kwizihiza isabakuru y’imyaka 20 urugaga rw’Abavoka rumaze, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko abunganira abakekwaho ibyaha batangombye kugirwa abanyabyaha ubwabo kubera baba buzuza inshingano zabo.

Minisitiri Johnston Busingye yabwiye abavoka bateraniye muri uwo muhango ko bakwiye kujya bafata abakiliya babo n’amata y’abashitsi babakirana ubwuzu.

 Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi yitabiriye iki gikorwa

Minisitiri w’Ubutabera, yanavuze ko mbere  ya Jenoside yakorewe Abatutsi  ko nta Banyamategeko bahagije bari bahari bagombaga kunganira abari bamaze kugirirwa nabi kandi ko byari bitoroshye no kuvugurura amategeko.

Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi  yari yarasabitswe n’umuco wo kudahana no kutagendera ku mategeko.

“Ntabwo leta yagombye kubaka inzego zigendera ku mategeko n’urwego rw’ubutabera.”

Yavuze ko Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge yashyizweho muri Nyakanga 1994 yari ifite akazi katoroshye wo kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Bashimiwe uruhare bagize mu gutuma uru rugaga rubaho

Bashimiwe uruhare bagize mu gutuma uru rugaga rubaho

Leta iriho ubu yashoboye kandi guca umuco wo duhana kugirango amacakubiri yabibwe mu banyarwanda acike burundu.

Kuva urugaga rw’Abavoka rwatangira gutanga ubutabera bubereye abanyarwanda runafasha abunganirwa badafite ubushobozi hamaze gucika umuco wo duhana no guheza abantu ku burenganzira bwabo.

Minisitiri Busingye yakomerejeho avuga ko abavoka bakwiye gukomeza kwanga kwibagirana kugirango banaheshe ishema ubutabera bw’uRwanda bakorana n’bagenzi babo bo mu bindi bihugu.

Me Mukamusoni Antonette avuga ko ntawe ukwiye kubitiranya n'ibirego bunganiramo abantu

Me Mukamusoni Antonette avuga ko ntawe ukwiye kubitiranya n’ibirego bunganiramo abantu

Me Mukamusoni Antoinette yavuze ko hari ubwo bamwe mu bavoka badashobora kwakira neza abakiliya babo kubera zimwe mu mpanvu ribana no kugerekwaho ibyaha kubera bamwe mu bunganirwa baba batazi inshingano zabo.

Bamwe mu bigeze kurega leta bavuze ko batashoboye kubona abavoka babunganira kubera ko batinyaga kuburanya leta.

Ariko Me Mukamusoni ibyo ntabwo abivugaho rumwe n’abanyapolitiki babura abavoka babunganira kubera ko atigize yumva avoka yishwe azira ko yaburaniye umuntu mu rubanza runaka.

Abanyamategeko 37 batangije uru rugaga bambitswe umudali w'ishimwe

Abanyamategeko 37 batangije uru rugaga bambitswe umudali w’ishimwe

Abanyamategeko kandi yasabye ko akazi bakora gakorwa mu mucyo.

Urugaga rw’Abavoka rwagiyeho muri 1997 rutangijwe n’abanyamuryango 37, ubu rufite abanyamategeko 1 200 bunganira abakekwaho ibyaha.

Abanyamateko bakora mu nzego zitandukanye, umuyobozi wa RLRC Aimable Havugiyaremye (iburyo)

Abanyamateko bakora mu nzego zitandukanye, umuyobozi wa RLRC Aimable Havugiyaremye (iburyo)

Bakase umutsima bizihiza isabukuru y'imyaka 20 uru rugaga rumaze rubayeho

Bakase umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka 20 uru rugaga rumaze rubayeho

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *