Perezida Uhuru Kenyatta yongeye kurahirira kuyobora Kenya

Perezida Uhuru Kenyatta yarahijwe uyu munsi kwongera kuyobora Kenya kuri manda yakabiri y’imyaka itano yatsindiye ku majwi igana na 93 kw’ijana mu matora yabaye Ukwacira itariki 26 nyuma yaho urukiko rw’ikirenga rugetetse ko ibaturutse mu yabaye muri Kamena itariki 8 iseswa.

Umuhango wo kurahira wabereye muri sitade yitwa Kasarani iri iNairobi witabiriwe n’abaperezida n’abandi banyacubahiro bagera kuri 23 n’ibihumbi by’abanyakenya bari bitabiriye icyo gikorwa.

Perezida Uhuru yavuze ko uyu munsi wabaye andi mateka muri Kenya kandi ayakesha Imana anashimira abanyakenya bitabiriye amatora ko bagize uruhare mu gikorwa cya demokorasi.

Yashimiye umunganizi we William Ruto kubera uruhare yagize rwatumye ibikorwa byo kwiyamamaza bigenda neza.

“Ntabwo amatora yari irushanwa hagati ikiza n’ikibi ahubwo ryari irushanwa hagati yaviziyo zirushanwa. Abantoye bahisemo viziyo nziza ariko ntabwo bitesha agaciro abatarantoye.”

 

Perezida Uhuru Kenyatta yarahijwe ari kumwe n’umugore we

 

Perezida Uhuru yakomeje avuga ko shinganiye kuba umwizerwa abanyakenya bose n’icyo kureberaho cy’abamutoye n’abataramutoye.

“Nzaba perezida w’abanyakenya bose kandi nshire ingufu mu guhuza ubumwe n’iterambere ryabo bose.”

Abanyakenya bitabiriye uwo muhango batangiye kwerekeza iKasarani mu ma saa  4.00 zo mu gitondo naho abashitsi bakuru bo bahageze kuva mu saa ma  8.00.

Uwo muhango witabiriwe na Minisitiri w’Itebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu, mugenzi wa Togo Mamadi Youla wahageze ku cyumweru, Perezida wa Mohamed Abdullahi “Farmajo” Mohamed, Edgar Lungu wa Zambia, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’uRwanda, uwa Namibia Perezida Hage Geingob, uwa  Sudan y’Epfo Salva Kiir, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, Perezida Ali Bongo wa Gabon, Ian Khama wa Botswana, Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, Visi Perezida Yemi Osinbalo wa Nigeria, Visi Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, uwahoze ari perezida wa Afrika y’Epfo Thabo Mbeki, na Perezida wa Ghana John Dramani Mahama.

Abandi bashitsi bitabiriye icyo gikorwa baturutse mu bice bitandukanye kw’Isi.

Perezida Uhuru yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi ku bufatanye n’ubuhahirane

Nyuma yo kurahira Perezida Uhuru yagiranye ibiganiro na Perezida w’uRwanda Paul Kagame, uwa Zambia Edgar Rungu n’uwa wa Namibia Hage Geingob.

Perezida Uhuru na Perezida Kagame baganiriye ku uburyo ibikorwa bihuzwa mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba byakwihutishwa.

Mugenze wabo wa Namibia we yavuze ko afite icyezere mu bufatanye bya umuryango w’uburasirazuba n’igihugu cye mu bucuruzi hagati yacyo na Kenya.

Perezida Edgar Rungu wa Zambia we yavuze ko igihugu cye kizafanya na Kenya mu bukerarugendo no mu buhinzi bw’indabyo.

Perezida wa Kenya yanagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi bashaka kugirana ubumubano n’ubufatanye na Kenya.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *