Urwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Kenya, Raila Odinga yirahije nka perezida nawe

Urwanya ubuyobozi bwa ishyaka rya Jubilee riyobora Kenya, Raila Odinga, yirahije ko nawe ari perezida uyobora Kenya.

Odinga watsinzwe mu matora ya Kanama 8 2017 ku majwi 44 na Perezida Uhuru Kenyatta, akaza no kwanga kwiyamamariza gutorwa mu yabaye mu Ukwacira 26, yaje kwanga kwubahiriza amategeko y’icyo gihugu ubwo yemera ko arahira nk’umuperezida wa kabiri uyobora Kenya.

Abayoboke be bakomeje kuvuga ko n’ubundi Raila Odinga afite uburenganzira bwo kwirahiza kuba perezida wa Kenya, ko yari afite kwihitiramo kwe kutari guhitamo gukorerwa ibibi.

Mbere yuko ajya kurahira abayoboke ba Odinga bari bitwaje ibipapuro byanditseho ko akwiye kuba perezida wa Kenya kandi ko bazabiharanira, baje gukumirwa na polisi ya Kenya mbere yuko bakora imyigagambyo bakangiza ibikorwa remezo.

Itangamakuru ryaho naryo ryaje kwangirwa gukukirana ibikorwa ba Odinga n’abayobotse ihuriro ry’amashyaka atavugarumwe n’ubuyobozi bwa Kenya, NASA.

“Njyewe Raila Odinga ndarahira ko nz’ubahiriza kandi nkarinda itegeko nshinga n’andi mategeko ya Kenya.”

Ariko bamwe mu bagize NASA ntabwo bishimiye icyo gikorwa bise ko ari akagambane kuri iryo huriro kandi gakwiye guteza ubwumvikane buke.

Odinga yarahiye ubwo Perezida Uhuru yari akiri mu nama yaberaga muri Addis Ababa, Ethiopia ya 30 ya y’Umuryango Nyafurika.

Muri iyo nama ntacyo Perezida Uhuru ubwe yagize icyo atangaza kuri ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko y’igihugu ayobora.

Raila Odinga ashira umukono ku mpapuro z’indahiro ye

Perezida Uhuru ariko yari asanzwe yarabwiye na Odinga ko nawe azarahirira kuyobora Kenya n’ubwo yatsinzwe mu matora yagiye aba arimo na ya Mwai Kibaki wahoze ayobora icyo gihugu.

Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwanzuye ko Odinga atagize yitoresha mu matora y’Ukwacira 26 2017 ko kubera izo mpanvu ataba perezida w’icyo gihugu, ibyo ntabwo yaje kubihakanya mu nkiko nk’uko n’ubundi asanzwe abigenza iyo atatsinze mw’itora.

Abandi bayobozi bakuru muri NASA  barimo   Kalonzo Musyoka,   Musalia Mudavadi na Moses Wetangula, bahise basinya itangazo rihamagarira abayoboke b’iryo huriro ko badakwiye kwitabira kubera ko nabo byabatunguye cyane.

“Ntabwo twemeye ibyavuye mu matora y’ubushize. Ariko kandi ibyo Raila Odinga kurahirira kuyobora Kenya byadutunguye cyane. Turacyafite ingufu n’ubumwe. Twemera gukomeza kwuzazanya na gahunda yacu,” ibyavugiwe mw’itangazo ryashizweho umukono n’abo bayobozi batatu ba NASA.

Benshi mu bayobotse NASA bitabiriye iryo rahira ryabereye muri Public Square ya Nairobi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *