Abafotozi bo mu Rwanda , batangiye guhangana n’igurwa ry’amafoto yo m’u Rwanda afotorwa n’abanyamahanga

Abafotozi bo mu Rwanda , batangiye guhangana n’igurwa ry’amafoto yo m’u Rwanda afotorwa n’abanyamahanga

IMAGE Rwanda n’urubuga nyarwanda rw’abakora umwuga wo gufotora ndetse gukora amashusho ,uru rubuga rwatangijwe na Innocent Ishimwe  na Jean Luc Habimana ,intego nyamukuru  y’uru rubuga n’ugukora ububiko bwamashusho yafatiwe mu gihugu imbere afashwe n’abafotozi babanyarwanda ndetse no guteza imbere ibyiwacu,mu rwego rwo kubika amashusho yerekana aho igihugu cyacu cyavuye naho kirimo  kugana hifashishijwe amafoto .

 

Uru rubuga rwa Image Rwanda kandi rugira uruhare mu kugurisha amafoto yabafotozi batandukanye bari hano mu Rwanda  binyuze kuri www.Image.rw   uretse ibyo kandi banatanga amahugurwa yaba kubabigize umwuga ndetse no kubagitangira  gufotora ku buntu,iyo hasojwe amahugurwa,kubanyamuryango habaho kumurika ibihangano byabo(Exhibition).

 

Image Rwanda kandi itegura na marushanwa aba buri cyumweru aho uwahize abandi ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10,000 Rwf buri cyumweru,nyuma y’ukwezi abahize abandi mu byumweru bine bigize ukwezi hagatorwamo  ifoto imwe iruta izindi igahembwa igihembo kisumbuyeho.

 

Mu kwezi kwa Mutarama 2018   mu mafoto ahembwa buri  cyumweru hatoranyijwemo ifoto imwe hakurikijwe imiterere y’ifoto ndetse no gutorwa kumbuga nkoranyambaga, za Image Rwanda ,igihembo cyegukanwa na Cyril Ndegeya  usanzwe ari umufotozi w’ikinyamakuru The EsterAfrican nkuwahize abandi  I muri Mutarama mw’ifoto nziza y’ukwezi .yahembwe kujya muri Parike ya Akagera atemberezwamo abona  ibyiza bitatse iyo parike ndetse afata n’amafoto atandukanye agize parike harimo nkimisozi,ibiti ndetse ninyamanswa zaho,harimo Intare,Imvubu,Ingona,Impala,Imparage,Inkura ndetse nizindi nyamanswa .

Iki gikorwa cyo guhemba abatsinze mugusura ibyiza nyaburanga bigize igihugu nikimwe mubikorwa byo gufata amafoto n’amashusho menshi yabyo kugirango hagabanywe igurwa ry’amafoto yo m’u Rwanda afatwa n’abanyamahanga.

 

Cyril  wahembwe kubera ifoto nziza yagize byinshi atangaza ku bumenyi yahungukiye ndetse n’ibyo Image Rwanda yamufashije yagize ati”ni ibyagaciro cyane kuba natemberejwe muri pariki,  burigihe muri umuntu ahabona ibintu bishya biruta ibyo yarasanzwe azi,akomeza ashimira IMAGE Rwanda kubwigikorwa nkicyo iba yatekereje aho bituma abafotora barushaho gukunda umurimo bakora, nkubu urabona abafotora ubwiza nyaburanga baracyari bake,kuko akenshi biterwa nuko ntamafaranga babonamo ahagije ariko ibyo ntibyaba imbogamizi kumuntu ubikunda ,kugirango abakerarugendo bamenye ko ahantu harubwiza nyaburanga  bakururwa n’amafoto yaho,bityo rero abafotora bagakwiye kuba benshi ndetse hakabaho n’ubufatanye nibigo bibishinzwe kugirango bitere imbere “.

Cyril asaba abakora umwuga wo gufotora ko  bagakwiye kuwukora kubera  urukundo n’ubushake cyane kuruta kwirukira inyuma y’amafaranga. Innocent Ishimwe  nk’umwe mubayishinze, Image Rwanda avuga ko ibi bikorwa bizakomeza gukorwa mu rwego rwo guteza imbere abanyarwanda bafite impano yo gufotora cyangwa bashaka kubyiga kuko ubushake n’ubushobozi buhari ndetse bakaba babikora nkumwuga bakabona amafaranga bakiteza imbere bagateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *