Umuryango w’Abibumbye watangaje ko iperereza ridasanzwe ku igitero cyaguyemo abasirikare ba Tanzania 15 cyagabwe na ADF

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko iperereza ridasanzwe wakoze ku bitero byagabwe ku ngabo zawo zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kigahitana abasirikare barimo abakomoka muri Tanzania, ryagaragaje ko cyagabwe n’abarwanyi bakomoka muri Uganda (ADF).

Ibi bitero birimo icyagabwe ku wa 7 Ukuboza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyaguyemo Ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania 15, n’abasirikare ba RDC batanu, mu gihe abandi 43 bakomeretse naho umwe akaburirwa irengero.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yashyizeho itsinda ry’iperereza riyobowe n’Umurusiya wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Dmitry Titov, ngo azayobore iryo perereza.

Iri tsinda ryagombaga gusuzuma ibyihishe inyuma ya biriya bitero, gusuzuma uburyo ingabo zibungabunga amahoro muri RDC ziba ziteguye no kuzigira inama z’uko zakirinda ibindi bitero.

Itangazo rya Loni rivuga ko muri raporo ‘itsinda ridasanzwe ry’iperereza ryagaragaje ko ibitero bitatu byagabwe ku ngabo z’umuryango w’abibumbye, byakozwe mu buryo bwa gisirikare kandi ibimenyetso byose bihari byerekana ko ADF ari yo yagabye ibyo bitero.’

Iri tsinda kandi ryasanze hari ibitameze neza mu myitozo ihabwa izo ngabo za Loni (Monusco), ku birindiro byazo ndetse n’umutwe wazo wo gutabara. Ryasanze kandi nta buryo bwateguwe bwo kwitabara no kongera ingufu mu gihe izo ngabo zigabweho igitero, ibibazo mu kugenzura ingabo, imiyoborere, ubutasi ndetse n’ibikoresho nk’indege n’imodoka.

Kuva ingabo za Monusco zagera muri RDC mu 1999, nibwo zagabwaho igitero gikaze kikaba kigwa mu ntege icyagabwe ku ngabo za Loni muri Somalia kigahitana abanya-Pakistan mu 1993.

Iperereza rya Loni ryemeje ko igitero cyaguyemo abasirikare ba Tanzania 15 cyagabwe na ADF

Umusanzu.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *