Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Djoliba yo muri Mali igitego 1-0

APR FC itsinzwe na Djoliba mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uhuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo wabereye mu gihugu cya Mali.

Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup urangiye ikipe ya Djoliba yo muri Mali ibashije kwitwara neza imbere y’abafana bayo itsinda APR igitego 1-0.

Ikipe ya APR FC yatangiye ikina idashaka kwinjizwa igitego ariko mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ikipe ya Djyoliba yayibonyemo igitego , gusa ntibyayiciye intege kuko yakomeje isatira ari nako irinda izamu ryayo yanga gutsindwa ibitego byinshi.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego, ikipe ya APR FC irasabwa kutazinjizwa igitego I Kigali, cyangwa yacyinjizwa igatsinda ikipe ya Djoliba ikinyuranyo cy’ibitego 2.

Umukno wo kwishyura utegerejwe kubera I Kigali nyuma y’icyumweru kimwe gusa

Umusanzu.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *