Ikigo cya Liquid Telecom cyatanze inkunga ku bana babana n’ubumuga bwo kutabona

Ikigo cya Liquid Telecom gikomeye mu by’itumanaho cyahaye inkunga ya miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona witwa Jordan Foundation.

Liquid Telecom ni ikigo cyigenga gitwara ubutumwa buri mu buryo bw’inyandiko, amajwi ndetse no kugeza umuyoboro wa ‘internet’ wagutse mu gice cya Afurika y’Amajyepfo, iyo hagati ndetse n’iy’Uburasirazuba. Yatangiye gukorera mu Rwanda kuva mu 2013.

Ubuyobozi bw’iki kigo n’abagikoramo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2018, basuye abana barerwa n’umuryango wa Jordan Foundation washinzwe na Bahati Vanessa, umubyeyi wibarutse umwana ufite ubumuga bwo kutabona, mu ishavu rye hagashibuka urukundo rwo gufasha n’abandi bameze nk’uwe ariko badafite kirengera.

Liquid Telecom yatanze inkunga ya miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda kuri uyu muryango uherereye i Gihogwe mu Murenge wa Jali. Bahati yavuze ko izifashishwa hishyurwa ikibanza cyafashwe cyo kubakamo ishuri rizajya ryakira abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bwa Liquid Telecom, Sam Nkusi, yavuze ko igitekerezo cyo gusura uyu muryango no kuwufasha bakigize bashingiye ku nkuru basomye ya Bahati wiyemeje kurera aba bana. Yavuze ko mu buzima busanzwe habaho ibibazo by’ingutu ariko igikomera ni ukugira ikibazo cy’ubuzima ari na yo mpamvu biyemeje gufasha.

Yagize ati “Hari igice cy’Abanyarwanda n’abana bacu bafite ibibazo by’ingutu. Mu buzima hari ibibazo ariko noneho hakabaho n’abafite ibindi bibazo, abatabasha kubona, […] Twasanze hari uburyo natwe twagira uko twifatanya namwe, dushimira n’igikorwa mwakoze.”

Yongeyeho ati “Uku ni ukubibafashamo uko dushoboye muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza tuzakomeza, niyo mpamvu tutabinyujije mu nzego zacu n’ibindi bintu bitwara igihe. Narabitekereje nganiriye na bagenzi banjye turavuga ngo turebe uburyo tuba tubafashije dutanga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda. Aho avuye n’andi azahava, tuzahora tubitaho cyane.”

Yakomeje ashimira Bahati Vanessa watangije uyu muryango wita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko ari ubutwari uko yibarutse umwana ufite icyo kibazo agakomeza umutima ndetse akiyemeza gufasha n’abandi bose nka we by’umwihariko ahereye ku baturuka mu muryango ikennye.

Liquid Telecom yakoze iki gikorwa cyo gusura aba bana iherekejwe na Dr. James Ndahiro, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, uri mu bageze kuri byinshi afite ubumuga bwo kutabona. Nkusi yavuze ko abana basuwe bitaweho bakiga neza na bo bazagera kuri byinshi byiza mu buzima.

Bahati Vanessa watangije Jordan Foundation yashimye inkunga ya Liquid Telecom avuga ko igiye kubafasha cyane ku buryo inzozi zo kubakira aba bana ishuri ryihariye zigiye kuba impamo cyane ko bizabafasha kwishyura ikibanza rizashyirwamo mu Karere ka Gasabo.

Liquid Telecom yatanze inkunga ikwirakwiza umuyoboro mugari wa ‘internet’ ya ‘fibre optique’ ku bigo binini n’ibito, iby’igenga, imiryango mpuzamahanga, amashuri, amavuriro, amabanki, ambasade n’ahandi. Iki kigo gitanga kandi serivisi za Hai fibroniks aribwo buryo bwo kugeza umuyoboro wa fibre optique mu ngo z’abantu. Ibi bijyana no gutanga telefone zitagendanwa uhamagaza ku buntu ku bandi nabo bazifite (hai to hai fibroniks).

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi bwa Liquid Telecom, Sam Nkusi, ashyikiriza Bahati Vanessa washinze Jordan Foundation sheki ya miliyoni 10 Frw

Sam Nkusi, yavuze ko igitekerezo cyo gusura uyu muryango no kuwufasha bakigize bashingiye ku nkuru basomye ya Bahati wiyemeje gufasha aba bana batabona

Sam Nkusi mu ifoto y’urwibutso hamwe na Bahati Vanessa, Isimbi Michelle (ufasha Bahati mu bikorwa bya Jordan Foundation) n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. James Ndahiro

Sam Nkusi ateruye bamwe mu bana barererwa muri Jordan Foundation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *