Minisante yatangije imyiteguro yo kwakira inama yo kurwanya Virusi itera Sida

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), yatangije imyiteguro y’inama mpuzamahanga ku kurwanya virusi itera Sida ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA), izabera mu Rwanda kuwa 3-7 Ukuboza 2019.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo u Rwanda rwatsindiye kwakira iyi nama izahuriza hamwe abantu bagera ku 10 000, barimo abashakashatsi, abarimu muri za Kaminuza, abikorera, abayobozi mu nzego za leta, abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida n’ababafasha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, kuri uyu wa Gatandatu, yatangije imyiteguro y’iyi nama izaganira ku bibazo biri mu kurwanya virusi itera Sida, uko bimwe mu bihugu byagiye bibikemura, ibitarabonerwa umuti n’uburyo bushya bwo kuyirwanya bwagiye buvumburwa.

Yagize ati “Ni igihe tuzaba tuvuga ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika yose, nicyo gihe tuzaba tuvuga kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) ndetse ni n’amahirwe yo kuvuga kuri Virusi itera Sida no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzagaragaza intambwe rumaze gutera mu kurwanya virusi itera Sida, aho kugeza ubu umurwayi w’iyi ndwara ashobora kubaho ubuzima nk’ubw’abandi mu gihe yakurikije inama zose muganga yamuhaye.

Mu Rwanda hafi mu bigo nderabuzima byose virusi itera Sida irapimwa kandi uyisanganywe agahabwa imiti igabanya ubukana. Hashize imyaka irenga 10 abayifite bangana na 3% by’Abanyarwanda bose. Hari kandi uburyo bwo kwipima, ubujyanama n’utuzu dutanga udukingirizo tw’ubuntu mu rwego rwo kwirinda.

Umuyobozi wa ICASA 2019, Luc Armand Bodea, yavuze ko ari umwanya abashinzwe gushyira mu bikorwa politiki zinyuranye n’impuguke bazasangira ubunararibonye n’ubumenyi bafite mu bijyanye no kurwanya virusi itera Sida.

Yakomeje avuga kandi ko iyi myiteguro y’iyi nama itangiranye no gusaba abantu batandukanye gukora ikirango ’Logo’ kizakoreshwa.

ICASA iba buri myaka ibiri kuva mu 1990, igamije gusuzuma ingaruka z’icyorezo cya Sida muri Afurika hagamijwe ko uyu mugabane wayirandura burundu, kurwanya akato n’ivangura rikorerwa abafite iyi ndwara ndetse no gutuma bagerwaho n’imiti igabanya ubukana. Iheruka yabereye muri Côte d’Ivoire.

 

Dr Ndimubanzi yatangije imyiteguro y’Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Sida

 

 

Umuyobozi wa ICASA 2019, Luc Armand Bodea, yavuze ko ari umwanya abashinzwe gushyira mu bikorwa politiki zinyuranye n’impuguke bazasangira ubunararibonye n’ubumenyi bafite mu bijyanye no kurwanya virusi itera Sida

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *