Munyaneza Didier yegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup kitiriwe kwibuka Byemayire wari Perezida wa (Erwacy)

Munyaneza Didier yegukanye agace ka Mbere ka “Rwanda Cycling Cup” ko “kwibuka Byemayire Lambert” wari Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare (Ferwacy), witabye Imana mu 2016.

Iri siganwa riri gukinwa ku nshuro ya kane ryatangiye kuri uyu wa 24 Werurwe 2018, aho abakinnyi bahagurukiye i Kigali basoreza i Huye babanje kuzenguruka umujyi.

Mu cyiciro cy’abagabo bakuru, Munyaneza Didier ukinira Benediction Club ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha ane, iminota 14 n’amasegonda 38; yakurikiwe na Uwizeyimana Bonaventure na Byukusenge Patrick bakinana muri iyi kipe y’i Rubavu.

Ndayisenga Valens ukinira Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa yasoje ku mwanya wa kane akoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda 16.

Mu bakiri bato basiganwe ku ntera ya kilometero 92 ryatwawe na Mbarushimana Jean Claude wa Benediction, mu gihe mu cyiciro cy’abakobwa Irakoze Neza Violette wa Muhazi Cycling ariwe waryegukanye ahigitse bagenzi be.

Nyuma y’isiganwa abayobozi ba Ferwacy bifatanyije n’umuryango wa Byemayire kumwibuka ndetse banashyira indabo ku mva ye aho ashyinguye mu Karere ka Huye.

Rwanda Cycling Cup yashyizweho kuva mu 2015; itegurwa na Ferwacy ku bufatanye na Cogebanque na Skol.

Uyu mwaka izaba igizwe n’uduce 10 harimo dutanu tuzakinwa mbere ya Tour du Rwanda 2018, kamwe kazaba kagamije gutyaza abazahagararira u Rwanda muri iri siganwa mpuzamahanga rizaba muri Kanama naho utundi tune tukazakinwa nyuma yayo.

Biteganyijwe ko Rwanda Cycling Cup izakomeza ku wa 19 Gicurasi 2018, hakinwa isiganwa ryitiriwe Abahinzi rizava i Kayonza ryerekeza mu Karere ka Gicumbi.

 

Munyaneza Didier yegukanye agace ka Rwanda Cycling Cup kitiriwe kwibuka Byemayire

 

Mbarushimana Jean Claude wa Benediction niwe wegukanye isiganwa mu bakiri bato

 

 

Irakoze Neza Violette wa Muhazi Cycling yasize bagenzi be

 

Munyaneza Didier yishimira intsinzi nyuma yo kugera ku murongo ari imbere

 

Uwizeye Bonaventure yasoje ku mwanya wa kabiri

 

Uwizeye Jean Claude na Nsengimana Jean Bosco bacunganaga mu kuzenguruka Umujyi wa Huye

 

Ndayisenga Valens yasoje ku mwanya wa kane akoresheje amasaha ane, iminota 15 n’amasegonda 16

 

Munyaneza wabaye uwa mbere yahembwe ibihumbi 100 Frw

 

Mbarushimana Jean Claude ni we wabaye uwa mbere mu bakiri bato

 

 

Ndayisenga Valens ukinira Pays Olonne Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa aganira n’itangazamakuru

 

 

Abari aho isiganwa ryasorejwe bafashe umunota wo kwibuka Byemayire

 

 

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (Ferwacy, Bayingana Aimable, ashyira indabo ku mva ya Byemayire bahoze bakorana

 

 

src:igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *