Abaganga bo ku kigo nderabuzima cya Kinyinya barataka ibitutsi n’akarengane by’ushinzwe umutungo

Abanganga bo mu kigo nderabuzima cya Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bavuga ko barembejwe n’ibitutsi, akarengane ndetse n’itoneshwa birangwa muri iki kigo bakoramo, ushinzwe umutungo ushinjwa kubikora avuga ko abona nta kidasanzwe.

Aba baganga babwiye umunyamakuru wacu ko iki kigo bakoramo cyugarijwe n’ibibazo ahanini ngo biterwa n’itoneshwa ndetse n’ibitutsi by’ushinzwe umutungo.

Mu kuturondorera ibibazo biri muri iki kigo abaganiriye n’umunyamakuru wacu bagize bati:”Nko mu mahugurwa buri wese aba ashaka ubumenyi bwisumbuyeho ariko ugasanga umuntu umwe arajya mu mahugurwa buri munsi wenyine ahantu hatandukanye no mu bintu bitandukanye aha hantu haba itoneshwa rirenze urugero.”

Undi yagize ati :”Jye mfite gihamya ko hari umuntu uhembwa amafaranga menshi kandi afite dipolome nk’iyabandi ibyo byose rero ni ibigaragaza ikimenyane.”

Undi nawe ati:”Kontabule niwe uduteza umutekano mucye kuko ntabwo wakora umuntu ari kugutuka ngo uri igicucu akuvumagura imbere y’abarwayi nk’aho uri umwana .”

Twahirwa David ushinzwe umutungu ushinjwa n’abaganga kubatuka no kubatezamo umwuka mubi kubera ikimenyane avuga ko nta kidasanzwe kuba acyaha amakozi kandi ari umuyobozi.

Ati :” iyo uri umuyobozi ukora mu kigo akenshi ushobora kugongana n’abakozi bitewe n’ibyo uri kubasaba gukora akaba ari ibyo wenda nabivugira. Ntakidasanzwe rero kuko ni uguhurira mu nshingano.”

Twagiramariya Theresa umuyobozi w’iki kigo yabwiye umunyamakuru wacu ko iki kibazo cyo gutuka abakozi ataracyizi ariko ngo agiye kugikurikirana. Ati :” icyo kibazo ntamukozi wakingejejeho gusa ni byiza ko mubitubajije twarushaho kubikurikirana.”

Kubijyanye n’itonesha uyu muyobozi avuga ko buri mukozi ahemberwa amasezerano yasinye ati:” umukozi wese aba afite amasezerano yasinyanye n’ikigo ntabwo rero yahemberwa icyo atasinyiye, iby’amahugurwa ubutumire buza busobanutse bitewe n’ikigamijwe niba hateguwe ko hajyenda uwo muri porogarame ya SIDA niwe ugenda niba ari uwo mu gituntu niwe ugenda numva aho tutajya guca hirya ubutumire buba busobanutse.”

Muri iki kigo haherutse kandi kuvugwa ko umuyobozi atwara uduhimbazamusyi tw’abaganga afatanyije n’ushinzwe umutungo ariko we yavuze ko bamubeshyera.

Inzego z’ubuzima mu kaere ka Gasabo ndetse no mu zindi nzego baherutse gusura iki kigo bazaba impande zitavuga rumwe kwicara bagakemura ibibazo bafitanye hanyuma bitaba ibyo abafite amakosa bakabihanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *