Bugesera:Inyigisho z’abajynama b’ubuzima zatumye baca ukubiri n’igituntu

Mu karere ka Bugeresera mu murenge wa Mwogo, abarwayi b’igituntu baragabanutse ku buryo bugararagara hasigaye mbarwa. Ibi babikesha abajyanama b’ubuzima bakurikirana abarwayi bagafata imiti neza ku gihe.

Igituntu n’indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero, ndetse no gusangiza umuheha. Igitundu n’indwara ivurwa igakira iyo unyoye imiti ukurikije amabwiriza uhabwa na Muganga.

Abajyanama b’ubuzima  muri aka karere, bakurikirana  buri murwayi  wese w’igituntu bakamuha ubufasha kandi iyo akurikije amabwiriza yose ahabwa na muganga akanywera  imiti ku gihe ntakabuza igituntu kirakira neza.

Ngabo Fred ni umwe mu batuye uyu murenge wa Mwogo avuga ko nta ndwara y’igituntu ikunze kuharangwa kuko bakanguriwe kenshi uburyo bwo kuyirinda.

Agira ati”Mu by’ukuri muri uyu murenge wa Mwogo twarigishijwe bihagije n’abajyanama b’ubuzima  ku bijyanye n’uburyo bwo kwirinda indwara y’igituntu sinzi niba hari abarwayi bacyo bahari ariko nta byera ngo de wasanga bahari gusa n’iyo baba bahari ntibarenga 2”

Nyihanzamaso Pierre Celestine umuyobozi wungirije w’ikigonderabuzima cya Mwogo.

Nubwo iyi ndwara idakunze kugaragara muri uyu murenge hari batatu basigaranye iyi ndwara ariko nabo ngo bari hafi yo kurangiza imiti bagakira neza bityo iyi ndwara igacika burundu  muri uyu murenge nk’uko bisobanurwa na Nyihanzamaso Pierre Celestine, umuyobozi wungirije w’ikigonderabuzima cya Mwogo.

Ati”Muri iki kigo nderabuzima cya Mwogo dufite abarwayi b’igituntu 3 gusa kandi nabo dufite icyizere ko bazakira vuba kuko iyo tubahaye imiti tubasaba kuyinywera ku gihe”.

Gusura abarwayi bafata imiti, umwihariko wa Mwogo

Mu gushaka kumenya niba abaganga bo mu kigonderabuzima cya Mwogo bajya basura abarwayi b’igituntu kugira ngo bamenye niba koko banywa imiti nk’uko babitegetswe na muganga,  adusubiza agira ati” Hano muri iki kigonderabuzima cya Mwogo,  umwihariko wacu ni uko tujya gusura abo twasanze baranduye indwara y’igituntu, tukareba niba koko banywa imiti neza ndetse tukanabashinga abajyanama b’ubuzima nabo bakababa hafi.”

                                   Dogiteri   Rutagengwa Alfred umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata

Aganira na mwambanews, umuyobozi w’ibitaro  bya Nyamata, Dogiteri   Rutagengwa Alfred, avuga  ko impamvu aka gace katagaragaramo indwara y’igituntu cyane ari uko abajyanama b’ubuzima babibakangurira kenshi, ndetse bakababwira bimwe mu bimenyetso by’umurwayi w’igituntu, bityo uwiyumviseho bimwe muri ibyo bimenyetso akihutira kujya kwa muganga.

Ati”Tugerageza kuganira n’abaturaje dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima ku ndwara y’igituntu tukababwira uko bacyirinda, ndetse n’ibimenyetso byayo bakabimenya ku buryo ufite inkorora idakira amaranye ibyumweru bibiri wese  yihutira kwa muganga tukamupima twasanga yaranduye igituntu tukamuha imiti. Nta kabuza iyo unyoye imiti neza igitundu kira cyira.”

src:mwambanes.com

Umusanzu.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *