Hakenewe ubuvugizi bw’imbitse mu kuvugira abafite ubumuga

Mu mahugurwa y’iminsi 2 yateguwe n’umuryango ROJAPED kubufatanye na NUDOR bahuguye abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye mu rwego rwo gutara no gusakaza amakuru hagamijwe gukorera ubuvugizi abamugaye mu Rwanda. Muri aya mahugurwa abanyamakuru bahuguwe ku ngingo iri mumasezerano u Rwanda rwasinye muri 2008.

aho ingingo yayo (amasezerano )ya 21 UNCRPD igira iti”abafite ubumuga nibo ba mbere bagomba guhabwa amakuru no kugira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo nk’abandi baturage ariko byakarusho ibitekerezo byayo akaba aribyo birebwa mbere”.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ababana n’ubumuga mu Rwanda ishima Leta y’u Rwanda kubera uruhare runini igira mu kubahiriza uburenganzira bwabo gusa nubwo bimeze bitya iravuga ko(imiryango) hakiri byinshi bitarakorwa kugira ababana n’ubumuga bibone mu muryango Nyarwanda mu buryo busesuye. Madamu Umutesi Rose umukozi wa NUDOR(National Union of Disabilities Organisations in Rwanda)) avuga ko hari aho bikigoranye nko mu bitaro aho usanga nk’umurwayi ashobora kuba afite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yagera nko kwa muganga akabura umwakira kuko baba batazi ururimi rw’amarenga bakoresha yagarutse nko mu mashuri cyangwa no munyubako zitandukanye usanga nta bikoresho byashyizwe mo mu rwego rwo korohereza ababana n’ubumuga.

Madamu Umutesi Rose umukozi wa NUDOR

Aimable Bukebuke uhagarariye umuryango w’abanyamakuru bakora ubuvugizi kubabana n’ubumuga avuga ko no mu itangazamakuru iki kibazo gihari nk’aho usanga mu bitangazamakuru bysinshi biba mu Rwanda nta kigira ikiganiro kihariye mu kuvuganira ababana n’ubumuga.

Bukebuke umuyobozi wa ROJAPED

Urebye usanga koko hagikenewe ubuvugizi bwimbitse mu rwego rwo kugirango abafite ubumuga nabo bisanzure biyumve nk’abandi banyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *