Imirimo yo kubaka gare ya karongi yatangiye

Mu myaka itanu ishize mu Bwishyura mu mugi wa Karongi havugwa cyane inkuru y’iyimurwa ry’abantu babisa gare yari igiye kubakwa, abantu bigiyeyo ariko imirimo ntiyakorwa. Ubu ariko imirimo imaze gutangira ibimashini biri gukora akazi. Abaturage ngo bazayibara bayitegeramo.

Imirimo yo kubaka gare ya Karongi iri ku ntango

Imirimo yo kubaka gare ya Karongi iri ku ntango

Nta hantu ho gutegera imodoka rusange habugenewe umugi wa Karongi ugira, nubwo ari umugi nyabagendwa mu bukerarugendo n’isangano ry’imihanda hagati ya Rusizi, Muhanga na Rubavu.

 Jali Holding Company (yashibutse muri RFTC) hamwe n’Akarere ka Karongi ibikorwa byo kubaka aho gutegera imodoka rusange mu mugi wa Karongi ubu biri gukorwa.

Bamwe mu baturage muri uyu mugi baganiriye n’Umuseke bishimira ko iki gikorwa cyatangiye bakaba bagiye kubona aho bazajya bategera hagezweho nk’uko babyijejwe kuko aho bategera ubu ngo hateye isoni.

Bizimana Zephanie wa hano mu Bwishyura yizeye ko iyi gare niyuzura hari icyo izahundura.

Ati “nk’abacuruzi bazabona abakiriya benshi kuko urujya n’uruza ruzaba ruhurira ahantu hamwe.”

Uwambajemariya Mediatrice kimwe na bamwe mu bandi twaganiriye bavuga ko batizeye ko izuzura vuba bakurikije igihe yavugiwe.

Uwambajemariya yimuwe aha ubu iri kubakwa, nta kizere afite ko izuzura akurikije uko bimuwe vuba vuba ngo babwirwa ko gare igiye guhira yubakwa.

 Ati “imyaka yari ibaye itandatu batwimuye batubwira ko bagiye kubaka vuba, nubwo ubu bari gusiza njye nzayibara ninyitegeramo {yuzuye}.”

François Ndayisaba uyobora Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko abaturage batagira impungenge kuko iyi gare izuzura vuba.

Ati “ibikorwa byo kuyubaka byateguwe neza n’umufatanyabikorwa turakorana neza, rero nta mpungege ko mugihe cya vuba yaba ibonetse.

Iyi gare yitezweho gukemura akajagari mu gutega imodoka kaba mu mugi wa Karongi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *