Wednesday, May 1, 2024
HomePolitikiIsirayeli na Hamas bumvikanye amasezerano ahebuje

Isirayeli na Hamas bumvikanye amasezerano ahebuje

Kuri uyu wa Kane, Isirayeli n’umutwe w’abarwanyi ba Hamasi, ku munota wa nyuma, bemeranyije kongera undi munsi umwe ku masezerano yo guhana agahenge, bityo bakagera ku munsi wa karindwi.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko yizeye ko aya masezerano ari bufashe mu irekurwa ry’abafashwe bunyago no gukomeza korohereza imfashanyo kugera muri Gaza.

Aya masezerano yatumye imfashanyo zibasha kugera muri Gaza nyuma y’uko igice cyayo gihana imbibe n’inyanja gituwe n’abagera kuri milyoni 2.3 gihindurwa umusaka n’ibisasu by’ubutitsa Isirayeli imaze ibyumweru birindwi ihasuka mu rwego rwo kwihimura ku gitero Hamasi yayigabyeho taliki 7 z’ukwezi kwa 10.

Gusa, ukurasana guteye inkeke kwabaye i Yerusalemu kwibukije ko imvururu zishobora kongera kwaduka.

Isirayeli yari yasabye ko Hamasi yajya irekura byibuze abantu 10 mu bo yafashe bunyago kugira ngo ihagarike intambara. Yavuze ko ku munota wa nyuma yabonye urutonde rw’abantu 10 bagomba kurekurwa kuri uyu wa kane, bityo ihagarika gahunda yari yatangiye yo gusubukura intambara mu rukerera.

Kuwa gatatu Hamasi, yarekuye abantu 16 mu bo yafashe bunyago mu gihe Isirayeli yarekuye Abanyepalestina 30.

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Athony Blinken, uri mu ruzinduko mu burasirzuba bwo hagati ku nshuro ya gatatu kuva iyi ntambara itangiye.

Yatangaje ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu buryo bwo guhagarika intambara hagati y’impande zombi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments