Tuesday, April 30, 2024
HomeAmakuruU RWANDA rwasabye America gutanga ibisobanuro kubirego byo gushyigikira umutwe wa m23

U RWANDA rwasabye America gutanga ibisobanuro kubirego byo gushyigikira umutwe wa m23

Guverinoma y’u Rwanda yasabye leta Zuzne Ubumwe za Amerika gutanga ibisobanura nyuma yo kurushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Leta ya Amerika ku wa 17 Gashyantare 2024, yasohoye itangazo ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bihungabanya uburenganzira bwa muntu kandi bikozwe n’umutwe Ushyigikiwe n’u Rwanda.”

Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono n’ umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, avuga ko “y

amaganye ubufasha bw’u Rwanda ku mutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya leta ya DR Congo, ndetse isaba ko “aka kanya” ruvana muri Congo abasirikare barwo bose na za misile zo guhanura indege.”

Mu itangazo ryo ku 18 Gashyantare rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rigaruka cyane ku cyo ruri gukora ngo rukaze umutekano, U Rwanda rwasabye  Amerika gutanga ibisobanuro ku byo rwatangaje.

Mu itangazo rugira ruti  

“ Itangazo ryasohowe na guverinoma ya leta zunze ubumwe za Amerika (US) KU 17 Gashyantare 2024, ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose,kandi rikavuguruzanya mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu gushyingo 2023, yari yaratanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.

Rikomeza riti “U Rwanda rurasba ibisobanuro guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nkuko bikwiye.”

U Rwanda ruvuga ko Amerika mu 2021 yashyize FDLRku rutonde rw’imitwe yiterabwoba,

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko uyu mutwe ukwiye kwamburwa intwaro ugacyurwa mu Rwanda.

URwanda rutewe impungenge n’umuryango mpuzamahanga wabigize Ntibindeba…

– Advertisement –

Mu itangazo  rukomeza ruvuga ko Congo ikomeje kwirengagiza nkana amasezerano ya Luanda na Nairobi agamije gusubiza ibintu mu buryo n’uko umuryango mpuzamahanga ukomeje kubigira ntibindeba .

Rigira riti “U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwirengagiza amasezerano ya Nairobi na Luanda ndetse n’imyitwarire ya Ntibindeba ikomeje kugaragazwa n’umuryango mpuzamahanga ku bikorwa by’ubushotoranyi bya DRC.”

Mu itangazo, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “mu minsi ishije Congo yongereye ibikorwa bya gisirikare ku buryo bugaragara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, binyuranye n’imyanzuro yafashwe mu nama zitandukanye zo mu karere kandi bigaragara ko intego y’ ibyo bikorwa bigamije kwirukana ku butaja bwa Congo umutwe wa M23 n’AbanyeCongo bavuga ikinyarwanda,bagatatanira mu bihugu byo mu karere.

U Rwanda ruvuga ko ibi bikorwa rubifatanyijemo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

Ruvuga kandi ko ibitero bya M23 byo minsi ishize, byatewe n’umwanzuro wa Congo wo kwirukana ku butaka bwawo ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba mu kuboza 2023,zari zifite inshingano zo kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerrano y’agahenge no gusubiza ibice bimwe byari bifitwe n’uyu mutwe.

U Rwanda rwongeraho  ko ari inshingano ya Congo kurinda no kubungabunga ubuzima bw’Abanyecongo bavuga ikinyarwanda bityo kwirengagiza iyi nshingano bifatwa nk’imbarutso y’umutekano mucye mu karere.

Ruvuga ko ruhangayikishijwe kandi  n’imvugo zihembera urwango n’ivanguramoko bikorwa b’abayobozi ba Congo, ibikorwa by’ubwicanyi bikomeje gukorwa na leta ikoranye bya hafi n’umutwe wa FDLR.

Ruti “ Ibi byose bibangamiye umutekano w’u Rwanda .Kubera ibyo bibazo kandi u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cya M23,ko kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za politiki, bigakorwa n’Abanye-Congo ubwabo. Ntabwo u Rwanda ruzongera kwemera ko ikibazo cya Congo kizambuka imbibe kikaza ku butaka bw’u Rwanda.”

Muri iri tangazo u Rwanda ruvuga ko rwashyize imbaraga mu mutekano warwo ahanini bitewe n’amagambo  y’ubushotoranyi ya Perezida tshisekedi avuga ko ashaka gutera u Rwanda .

Ruti ‘U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.”

Ruvuga kandi  ko rwiyemeje kugira uruhare rufatika mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere hibandwa ku gusuzuma no gukemura ibituma habaho amakimbirane.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments