Verified Jobs, Scholarships, Government Tenders and International Opportunities

Latest Jobs in Rwanda, Scholarships, Tenders and International Opportunities

Find Active Jobs & Opportunities in One Place

DISCLAIMER: Umusanzu Opportunities is an independent platform and is not affiliated with, endorsed by, or representing any government entity.

Our goal is to help users easily find reliable opportunities in one place by gathering publicly available information on jobs, tenders, scholarships, training programs, internships, NGO opportunities, fellowships, volunteering opportunities, and international programs from official and trusted sources. All content belongs to its respective owners.

Uko urugendo rwa Vestine muri Canada rwabyaye dosiye y’‘icuruzwa ry’abantu’ no ‘guta urugo’

Kime
📰 News 📍 Kigali, Rwanda 👁 501 views

Iyo dosiye yaje gufungwa by’agateganyo n’Ubushinjacyaha ku wa 28 Nyakanga 2026, nyuma yo gusanga ku byaha by’ingenzi byaregwaga, ibimenyetso n’ibigize icyaha bituzuye.

By’umwihariko, ku cyaha cyo guta urugo cyaregwaga Vestine, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umugabo we, Idrissa Ouédraogo, yari azi aho agiye, yamuherekeje kandi nyuma amuha n’uruhushya rwanditse rwo kuguma muri Canada.

Dosiye igaragaza ariko urugendo rurerure rw’amakimbirane: kuva ku masezerano y’ibitaramo byo muri Canada, ikibazo cyo kumenya niba Vestine yari kugaruka mu Rwanda, amakimbirane ye n’umugabo, ibaruwa yamwemereye kuguma muri Canada ikaza gukurikirwa n’indi imusaba kugaruka, kugeza ku kirego cyagejejwe muri RIB.

Ikirego cyatangiriye ku mugabo wa Vestine

Ku wa 4 Ukuboza 2025, Me Mutabazi R. Innocent na Me Mutiganda Daniel bagejeje ikirego muri RIB mu izina rya Idrissa Ouédraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine.

Basabaga ko hakorwa iperereza kuri Murindahabi Irénée ku byaha birimo icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guta urugo, gusebanya mu ruhame n’ubuhemu.

Inkomoko y’ibi byose yari urugendo Vestine yakoreye muri Canada ari kumwe na murumuna we Kamikazi Dorcas, bombi basanzwe bakora umuziki, Murindahabi Irénée akaba yari umujyanama wabo muri muzika.

Inyandiko zigaragaza ko bari bagiye muri Canada mu Ukwakira 2025 gukora uruhererekane rw’ibitaramo byari byateguwe na Hitayezu Chantal.

Mu nyandikomvugo Murindahabi yahaye RIB ku wa 7 Werurwe 2026, yavuze ko amasezerano yari ateganyije ibitaramo bine muri Surrey, Regina, Winnipeg na Edmonton, kandi ko buri gitaramo cyagombaga kwishyurwa 3.000$. Yanavuze ko uwateguye ibitaramo yagombaga kwishyura ibijyanye n’amatike y’indege, amacumbi, amafunguro n’ibindi byari bikenewe muri urwo rugendo.

Aho ni na ho indi ntandaro y’ikibazo yatangiriye. Murindahabi yabwiye RIB ko haje kubaho kutumvikana hagati ye na Hitayezu ku buryo amasezerano yubahirizwaga, cyane cyane ku micumbikire n’amafaranga y’ibitaramo.

Yavuze ko aho gucumbikirwa mu buryo bari bumvikanye, hari igihe boherezwaga kuba mu ngo z’abantu batari basanzwe bazi, hakabaho n’impaka ku mafaranga yagombaga kwishyurwa abahanzi n’abandi bari bafatanyije na bo.

Ibyo bibazo byaje no kuba ishingiro ry’ikirego Hitayezu na we yagejeje ku nzego z’ubutabera ashinja Murindahabi ubuhemu.

Vestine ntiyagarutse hamwe n’abandi

Ikibazo cyaje gufata indi ntera igihe ibitaramo birangiye abandi bagombaga gusubira mu Rwanda, Vestine agahitamo kuguma muri Canada.

Mu nyandikomvugo ya Murindahabi, yavuze ko ahagana ku wa 18 Ugushyingo 2025 Vestine yamubwiye ko atifuza gusubira mu Rwanda kubera ibibazo yari afitanye n’umugabo we.

Murindahabi yavuze ko yari afite itike y’indege yashoboraga guhindurirwa igihe cyo kugaruka, ariko ko nyuma y’uko Vestine agaragaje ko ashaka kuguma muri Canada, gahunda yarahindutse abandi bagaruka mu Rwanda we arasigara.

Kimwe mu bintu byaje kugira uburemere muri dosiye ni uko Idrissa yari yaranditse ibaruwa yemera ko umugore we yaguma muri Canada, kubera ko yari atwite.

Dosiye y’Ubushinjacyaha igaragaza ko mu bimenyetso RIB yakusanyije harimo iyo baruwa Idrissa yandikiye Murindahabi, imuha uburenganzira bwo gusiga Vestine muri Canada.

Nyuma ariko Idrissa yaje kwandika indi baruwa ihindura iya mbere, asaba ko umugore we agaruka mu rugo mu Rwanda. Izo baruwa zombi zaje kugira uruhare rukomeye mu mwanzuro wafashwe n’Ubushinjacyaha.

Idrissa ati “umugore wanjye yanze gutaha”

Ubwo Idrissa yabazwaga na RIB ku wa 18 Gashyantare 2026, yavuze ko yari yarashakanye na Vestine kandi ko mbere y’uko ibibazo bivuka babanaga mu Rwanda.

Yavuze ko ubwo umugore we yajyaga muri Canada yari kumwe na Murindahabi na Kamikazi Dorcas mu rugendo rw’ibitaramo, ariko nyuma abandi bagaruka, Vestine we akagumayo.

Idrissa yavuze ko umugore we yari yamubwiye ko afite ikibazo cy’ubuzima kandi ko yifuzaga kubyarira muri Canada. Yanagarutse ku nyandiko zijyanye no kuba yaragombaga kugumayo no ku kuba nyuma yarasabye ko agaruka mu Rwanda.

Mu nyandikomvugo ye, Idrissa yashyize Murindahabi ku isonga ry’abo yashinjaga uruhare mu kuguma kwa Vestine muri Canada, anavuga ko yashakaga ko hakorwa iperereza ku byaha byinshi.

Mu nyandikomvugo Idrissa Ouédraogo yahaye RIB, ntiyagarukiye gusa ku gushinja Murindahabi Irénée kugira uruhare mu kuba Vestine yaragumye muri Canada.

Yasabye ko hakorwa iperereza ku bindi byaha byinshi, birimo icuruzwa ry’abantu, ubuhemu, gusebanya mu ruhame, iterabwoba, ubwambuzi cyangwa uburiganya, ndetse n’ibyaha bifitanye isano n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Yagaragazaga ko hari ibyo yari ashingiye ku buryo urugendo rw’ibitaramo muri Canada rwateguwe n’uko amafaranga yavuye muri ibyo bikorwa yaba yarakoreshejwe.

Idrissa yanagaragaje ibirego bijyanye n’imibanire bwite ya Vestine na Murindahabi, birimo n’icyo yavuze ko cyaba ari ubusambanyi. Icyakora, mu nyandikomvugo ye, ku kibazo cyo kumenya niba yari afite ibimenyetso by’uko Vestine yaba yarakoranye imibonano mpuzabitsina na Murindahabi, yavuze ko nta bimenyetso bifatika yari afite, ahubwo ko hari amakuru yari yarahawe n’undi muntu.

Mu bindi yagarutseho harimo ibyo yise kwiyitirira ububasha bwo kuba manager wa Vestine, gusebanya no gukangisha, ndetse n’ibyo yifuzaga ko byakorwaho iperereza nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yanasabaga ko hakorwa iperereza ku makuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru yerekeye urugo rwe na Vestine, avuga ko hari ayo yabonaga nk’ibihuha cyangwa amakuru yamwangirizaga izina.


Vestine we yavuze iki?

Mu bimenyetso byashyikirijwe Ubushinjacyaha harimo n’ibiganiro umugenzacyaha yagiranye na Ishimwe Vestine.

Dosiye igaragaza ko Vestine yavuze ko atifuzaga kugaruka kubana na Idrissa kubera amakimbirane yari hagati yabo no gutakaza icyizere mu mibanire yabo.

Vestine yabwiye iperereza ko impamvu atifuzaga kugaruka kubana na Idrissa zitagarukiraga ku kuba yari yarahisemo kuguma muri Canada. Yavuze ko imibanire yabo yari yarazambye, ko yari yaratakaje icyizere mu mugabo we ndetse akamushinja kutamuba hafi mu gihe yari atwite.

Yanavuze ko amakimbirane yari yaranageze ku mwana yari ategereje, aho yashinjaga Idrissa kutemera uwo mwana no kuvuga ko yaba uwa Murindahabi Irénée. Ku rundi ruhande, Idrissa yabwiye RIB ko Vestine yari yamubwiye ko ashaka kubyarira muri Canada, ndetse akaba yari yarabanje kumwandikira amwemerera kugumayo kubera inda, mbere yo kongera kumusaba kugaruka mu Rwanda.

Nyina wa Vestine, Uzamukunda Elizabeth, yavuze ko umukobwa we yagumye muri Canada mu gihe yari atwite kandi afite ibibazo by’ubuzima, ariko ko atari azi igihe yari kuzagarukira mu Rwanda.

Umutangabuhamya Kamikazi Dorcas na we yavuze ko bari bagiye muri Canada gukora ibitaramo, ariko ko nyuma Vestine agumayo kandi ko hari harabayeho ubwumvikane n’umugabo we ku kuba yashoboraga kubyarira muri icyo gihugu.

Mu bimenyetso kandi harimo icyemezo kigaragaza ko Vestine na Idrissa bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse na pasiporo n’inyandiko z’ingendo ze.

Kuki Murindahabi yashinjwaga ‘icuruzwa ry’abantu’?

Mu buryo bw’umwihariko, abaregaga Murindahabi bavugaga ko kuba yarajyanye Vestine muri Canada nk’umuhanzi, nyuma agasigara muri icyo gihugu, byagombaga gukorwaho iperereza harebwa niba nta cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi cyabaye.

Mu nyandiko y’Ubushinjacyaha, Murindahabi yari yashyizwe kuri dosiye nk’ukekwaho icyaha cy’icuruzwa ry’abantu, ubuhemu no kugira uruhare mu cyaha cyo guta urugo.

Abarega bashingiraga cyane ku kuba ari Murindahabi wari mu masezerano ajyanye n’ibitaramo ndetse ari mu bari bajyanye Vestine na Dorcas muri Canada.

Bongeragaho ko kuba Idrissa yarandikiye Murindahabi amuha uburenganzira bwo gusiga Vestine muri Canada byagaragazaga uruhare yari afite mu byemezo by’urugendo.

Mu nyandikomvugo ye, Murindahabi yavuze ko urugendo rwari urw’akazi kandi rushingiye ku masezerano y’ibitaramo, ko atigeze yivanga mu bibazo by’urugo rwa Vestine n’umugabo we kandi ko icyemezo cya Vestine cyo kuguma muri Canada kitari icye.

Yavuze ko ikibazo cyabaye hagati ye na Hitayezu cyari icyo kutubahiriza amasezerano y’ibitaramo, atari ibikorwa byo gucuruza umuntu.

Iperereza ntiryigeze ribona ibikorwa bihagije byashingirwaho hemezwa ko Murindahabi yari yajyanye Vestine muri Canada agamije kumucuruza cyangwa kumushakiramo inyungu mu buryo bugize icyo cyaha.

Ku wa 18 Werurwe 2026, Me Mutabazi R. Innocent yandikiye RIB mu izina rya Idrissa Ouédraogo, amumenyesha ko umukiliya we “nta nyungu agifite mu gukurikirana ikirego cye”, asaba ko bareka kugikurikirana.

Raporo ya RIB yo ku wa 2 Kamena 2026 igaragaza ko nyuma yo kumva impande zitandukanye no gukusanya ibimenyetso, dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo bufate umwanzuro.

Ku wa 28 Nyakanga 2026, Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Kicukiro bwafashe icyemezo cyo gufunga dosiye by’agateganyo, bushingiye ku kuba ibigize ibyaha byaregwaga bitari byuzuye.

Ku cyaha cyo guta urugo cyaregwaga Ishimwe Vestine, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byagaragazaga ko ubwo yajyaga muri Canada, umugabo we yari azi aho yari agiye.


Subcategory

Ubumenyi

Support Umusanzu

Your contribution helps us maintain and improve this platform. Your support can help another person discover their own opportunity.

If you found employment or another life-changing opportunity through Umusanzu, please remember to return and bless the platform.
Pay securely using MTN MoMo, Airtel Money or a bank card. The minimum contribution is 100 RWF.

Link copied!